July 27, 2024

Amatora y’i Burayi: Impamvu Shadaï Mobutu izina rye riri kugarukwaho muri DR Congo no mu Bubiligi

1

Kimwe mu bikorwa binini cyane ku isi bya demokarasi kimaze gutangira uyu munsi i Burayi, aho abaturage bagera kuri miliyoni 370 bo mu bihugu 27 bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi batangira gutora ababahagarariye, bavamo n’abazajya mu nteko ishinga amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi.

Mu Bubiligi, kimwe mu bihugu birimo abaturage benshi bakomoka mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, ahanini kuko bwahoze bukolonije Repubuliya ya Demokarasi ya Congo (ikiri Zaire), u Rwanda n’u Burundi, hari izina riri kugaruka muri aya matora azakorwa ku cyumweru tariki 09 z’uku kwezi kwa Kamena.

Shadaï Mobutu, ni umwe mu bifuza kuba umudepite w’akarere k’umurwa mukuru Bruxelles/Brussels. Yahise amenyekana vuba vuba mu bandi bakandida batari abazungu kuko izina ry’umuryango we rirazwi cyane kandi ryibutsa amateka y’umutegetsi wari ukomeye muri Afurika.

Iyo yivuga, Shadaï avuga ko ari “umuturage wa Bruxelles wuzuye ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uvuka mu muryango w’abanyepolitike”.

Mu mashusho amwamamaza yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yongeraho ati: “Yego nibyo, ndi umwuzukuru w’uwahoze ari perezida wa Zaïre ubu ni Repubulika ya Demokarasi ya Congo”.

Ibiro ntaramakuru bya Congo (ACP) bivuga ko Shadaï Mobutu yavukiye i Kinshasa akajyanwa mu Bubiligi afite amezi 17, se ni Ndolo Michel Mathieu Kongulu Mobutu uzwi kandi nka Kongolo Mobutu wamenyekanye cyane i Kinshasa ku izina rya Saddam Hussein.

Kongulu Mobutu yapfuye mu 1998 mu buhungiro i Monaco mu Bufaransa afite imyaka 28, nyuma y’umwaka umwe se, Perezida Mobutu Sese Seko na we apfiriye mu buhungiro muri Maroc.

Kongulu yibukwa nk’umuntu wa nyuma mu ba hafi ya se wagerageje kurwana ku butegetsi bwa Mobutu ubwo bwari busumbirijwe n’inyeshyamba za Laurent-Désiré Kabila mu mirwano y’i Kinshasa. Kongolu yategekaga umutwe w’ingabo zidasanzwe zarindaga se.

Kurwanirira imiryango igizwe n’umubyeyi umwe

Shadaï Mobutu si we mukandida wenyine ukomoka muri DR Congo urimo kwiyamamaza mu Bubiligi, ibiro ntaramakuru bya Congo bivuga ko abandi bakandida bagera ku 100 barimo kwiyamamariza kujya mu nteko, ku rwego rw’uturere, urw’igihugu, naho bane (4) bo barimo kwiyamamaza kuba abadepite bahagarariye Ububiligi mu nteko y’Ubumwe bw’Uburayi.

Muri abo bakandida ku nzego zitandukanye, bakomoka muri DR Congo, harimo Mwana Mputu Jacqueline, Jeanne Nyanga-Lumbala, Véronique Odimba cyangwa Pierre Kompany umugabo w’imyaka 76 wavukiye i Bukavu akaba na se w’uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare Vincent Kompany uzwi cyane muri Manchester City, ubu ni umutoza mushya w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Bayern Munich.

Shadaï Mobutu ari kwiyamamaza nk’umwe mu bakandida b’ishyaka Mouvement Reformateur (MR) aho avuga ko yifuza ko risubira ku butegetsi bw’umurwa mukuru Bruxelles kugira ngo “rihindure ibintu”.

FROM BBC GAHUZA MIRYANGO #BBNEWS AMAKURU YA AFRICAN

Iciyumviro on Amatora y’i Burayi: Impamvu Shadaï Mobutu izina rye riri kugarukwaho muri DR Congo no mu Bubiligi

    Joseph
    June 16, 2024

    DR congo ndaba ikomeje kwagura akarere

    0
    0

Siga Iciyumviro