Ubwongereza buvuga ko kutagurisha intwaro kuri Israel byakongerera imbaraga Hamas
David Cameron yavuze ko Israel igomba gukora ibirenzeho mu kurinda abasivile no gutuma imfashanyo y’ubutabazi igera muri GazaIbiranga iyi nkuru
- Umwanditsi,Sam Francis
- Igikorwa,Umunyamakuru wa BBC kuri politiki
- 12 Ukwa gatanu 2024
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza yavuze ko kureka kugurisha intwaro kuri Israel nta kindi byakora kitari ukongerera imbaraga Hamas.
David Cameron yavuze ko nubwo atashyigikira igitero kinini cyo ku butaka cya Israel mu mujyi wa Rafah wo muri Gaza, Ubwongereza butazakora nk’ibyo Amerika iteganya byo guhagarika zimwe mu ntwaro igurisha kuri Israel, nitera i Rafah.
Yavuze ko Ubwongereza buha Israel intwaro zingana na 1% by’intwaro zayo, ndetse yaburiye Israel ko igomba gukora ibirenzeho mu kurinda abasivile no gutuma imfashanyo y’ubutabazi igera muri Gaza.
Depite Jonathan Ashworth, wo mu ishyaka rya Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, yavuze ko adashaka ko intwaro zakorewe mu Bwongereza zikoreshwa i Rafah, aho abantu hafi miliyoni 1.4 bikinze.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kuva ku wa mbere abantu barenga 80,000 bamaze guhunga bava i Rafah. Amakuru avuga ko ibifaru bya Israel byirunze hafi y’uduce turimo inyubako.
Israel yavuze ko nta gisibya izakora ibikorwa bya gisirikare iteganya i Rafah, nubwo Amerika n’izindi nshuti za Israel bayiburiye ko igitero cyo ku butaka gishobora guteza impfu nyinshi z’abasivile n’amakuba mu butabazi.
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasezeranyije gusenya za batayo za Hamas avuga ko ziri i Rafah.
Ku wa kane ibifaru bya Israel n’imodoka za gisirikare zitamenwa n’amasasu asanzwe byabonetse hafi y’uruzitiro rwayo na Gaza
Mu kiganiro cya BBC kuri iki cyumweru, cyitwa ‘Sunday with Laura Kuenssberg’, Minisitiri Cameron yavuze ko atazashyigikira igitero gisesuye kuri Rafah, keretse abonye “gahunda yo kurinda abantu” ya Israel.
Ariko yavuze ko Amerika “iri mu mwanya utandukanye cyane” n’uw’Ubwongereza, kuko Amerika ari “igihugu giha intwaro nyinshi cyane” Israel.
Minisitiri Cameron yavuze ko ubwo aheruka gushishikarizwa kureka kugurisha intwaro kuri Israel – igihe Abongereza batatu bicirwaga mu gitero cyo mu kirere cyagabwe ku bakozi batanga imfashanyo muri Gaza – “iminsi micye nyuma yaho habaye igitero cy’ubugome cya Iran kuri Israel”.
Yongeyeho ati: “Gutangaza gutyo gusa uyu munsi ko tuzahindura uburyo bwacu bwo kohereza intwaro hanze, byatuma Hamas igira imbaraga nyinshi kurushaho kandi byagabanya amahirwe yuko habaho amasezerano yo kurekura abashimuswe.”
Nibashake bamenane amaso ntaco bimbwiye